Kandagira ukarabe zikwiye kuba umuco no mu ngo z’abaturage

 
 

Mu rwego rwo kunoza no guharanira ko isuku ikomeza gusakara mu gihugu cyose, gahunda ya kandagira ukarabe imaze kugera mu bice byinshi by’u Rwanda ndetse no mu nzego zitandukanye.

Gahunda ya “Kandagira Ukarabe” yatangiye ari umwihariko w’Intara y’Amajyaruguru ariko cyane cyane mu gice cy’ahahoze ari mu Ruhengeri. Kubera akamaro isuku ifitiye umuntu uwo ari we wese n’aho ari hose iyi gahunda imaze kugera ahantu henshi mu gihugu hagamijwe ko isuku ikomeza kuza mu bintu by’ibanze nkenerwa mu buzima bwa muntu yaba utuye mu Rwanda cyangwa urugenda.

Uburyo bworoshye bwo kugira iyi kandagira ukarabe ni ugushinga ibiti bibiri bya metero 1,5 z’uburebure, ugatambikaho ferabeto (fer à beteau ) ya metero 1 igatobora mu kajerikani, ukazirikaho umugozi ugeze hasi ugakandagiraku giti gifasheho wa mugozi, noneho akajerikani kagasohora amazi ugakaraba.

Kandagira ukarabe zikunze gushyirwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, ibigo n’amazu atanga serivisi zitandukanye nko mu bigo nderabuzima n’ahandi nk’aho, ariko cyane mu cyaro: ibyo byose ni ukugira ngo harwanywe umwanda ndetse n’indwara zishobora kwanduzwa n’uruhererekane rw’ahahurira abantu benshi. Bimaze kugaragara ko izi kandagira ukarabe zahinduye imyumvire ku bijyanye no kunoza isuku (aho zikoreshwa neza). Ibi bigaragarira aho ku bigo bitandukanye batangiye kugira umuco wo gukaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero (toilette): uvuye cyangwa uje ku ishuri cyangwa ku kandi kazi gasanzwe.

Ikigaragara ni uko hari aho zidakoreshwa neza cyangwa ugasanga aho ziri nta mazi arimo, abandi bakayashyiramo nka rimwe mu kwezi wenda bakeka ko haza abashyitsi ngo batabaseka. Hari n’abashyiramo amazi ariko ntibigere bayakoresha ukibaza impamvu bayashyizemo ukayibura.

Abantu bakaba bakwiye kugira za kandagira ukarabe mu ngo zabo kugira ngo birinde umwanda n’ingaruka zawo cyane cyane abadafite za robine (robinet) mu rugo kuko kugira kandagira ukarabe  ntibinahenze, kandi zikagera no mu mijyi kuko isuku ari isoko y’ubuzima.

Ifoto : newtimes.co.rw
MUTUYEYEZU Jean Claude/Umuganga.com


Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru