Dore bimwe mu biribwa byongera ubushake bwo gukora imibonanompuzabitsina
 
 

Wari uzi ko indyo umuntu arya igira uruhare mu buzima n’imigendekere myiza y’imibonanompuzabitsina? Urubuga rwa internet sheknows.com rwifashishije umuganga akaba n’umwanditsi w’igitabo “Younger sexier you”, ari we Eric R. Braverman, rugaragaza ubwoko butandukanye bw’ibiribwa umugabo / umusore ashobora gufata bigatuma ubuzima bwe bw’imibonanompuzabitsina n’umufasha we bugenda neza ku bubatse ingo, cyangwa se k’umuntu uwo ari we wese w’igitsina gabo wifuza kuzarushinga.

Ibyo biribwa ni ibi bikurikira:

- Ubwoko bwose bw’ibiribwa by’ibinyampeke, amagi n’imboga z’ibyatsi kuko ngo biba byiganjemo “Choline”, ituma umugabo yifuza umugore ku rwego rwo hejuru.

- Urubuto rwa Pome cyangwa  se Chocolat. Pome ngo ni bumwe mu bwoko bw’imbuto bwiza haba ku gitsina gabo cyangwa se ku gitsina gore kuko ngo, iyo umuntu amaze kururya rumwongerera ibyishimo by’umwimerere, no kumva aruhutse mu mutwe nkuko Dr. Braverman abivuga, ari byo bikururira umugabo kumva yifuje umugore kubera ko iyo umugabo aruhutse, anezerewe nta kindi kintu ahita atekereza uretse imibonanompuzabitsina, ariko ngo mu gihe rutabashije kuboneka rushobora gusimburwa na Chocolat kuko ngo bigira umumaro umwe.

- Avoka, uru rubuto ngo rwifitemo vitamin B6, ifasha mu kongera umusemburo wa Testosterone na potassium.

- Ubunyobwa, bwo ngo butuma ubwonko bukora neza ibyiyumviro byo kwifuza imibonanompuzabitsina bikazamuka.

- Amafi nayo ngo yigiramo Omega-3 ituma amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri w’umugabo ndetse no kwihuta ari nabyo bituma umugabo arushaho gushaka no kwifuza gukora imibonanompuzabitsina kuko amaraso aba atembera neza.

Ifoto: cher-homespun.blogspot.com
Rachel MUSABYIMANA / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina: NIWE
Ubutumwa:
SORRY nsigitekerezo nicyonifuza kubabaza niki umuntu yakora kugirango igitsina cyumuhungu kibe kinini mububyibuhe no muburebure i hv 30years old
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 04 / 2014, 11:11
Izina: karekezi
Ubutumwa:
Njye ndashaka ko muzambwira umuti utuma umugore anyara uwanjye nakoze ibishoboka byose ariko byaranze kandi nikundira kunyaza
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 07 / 03 / 2014, 11:54
Izina: louis
Ubutumwa:
ubuki nibyo harimwo intunga mubiri zifasha kuri icyo kibazo,ahandi inzoga zo zirangiza cyane nta nimpamvu yokuzikoresha
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 09 / 02 / 2014, 08:53
Izina: pauline
Ubutumwa:
mutubwire ibyo umugore yakoresha kugirango agire ubushake kuko jye sinjya ngira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mwaba mukoze kuko ndahangayitse
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 07 / 02 / 2014, 10:33
Izina: sindikubwabo
Ubutumwa:
abavugako ubuki hamwe ninzoga bifasha ese nibyo
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 05 / 02 / 2014, 09:22
Izina: berry fiston fic nigena
Ubutumwa:
mwatubwira ibiribwa navyo bishobora gukururira umugabo canke umusore igabanuka ryo kwipfuza gukoraimibonanompuza bitsina
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 11 / 01 / 2014, 02:35
Izina: Dusabimana
Ubutumwa:
mutugiriye inama none mutubwire ukobikoreshwa nkizopome nibindi murakoze.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 02 / 12 / 2013, 12:30
Izina: MB: Emmanuel
Ubutumwa:
Pfite ikibazo cyokugi ubushake Bukabije, bwogura imibonana mpuzabitsina. ariko nkumva ndabikora, nkukije indwara ziri hano hanze. none ndabasaba kugirango mungire inama niba ari ukubireka cg niba ari ukubigenza gute?
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 23 / 03 / 2013, 10:49
Izina: kk
Ubutumwa:
mungire inama ko nshobora kumara amezi nka ane nunva ntabyo nsaka nanabikora nkunva bitanezereye ntabyishimo mba nunva nfit ninko gupfa kurangiza umuhango . kandi biriya byose mwavuze ndabirya pe.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 02 / 2013, 11:40
Izina: kk
Ubutumwa:
mungire inama ko nshobora kumara amezi nka ane nunva ntabyo nsaka nanabikora nkunva bitanezereye ntabyishimo mba nunva nfit ninko gupfa kurangiza umuhango . kandi biriya byose mwavuze ndabirya pe.
Iki gitekerezo cyatanzwe kuwa 18 / 02 / 2013, 11:24