Dore ibintu 4 bikuru bifatwa nk’abanzi bakomeye b’amaso yawe
    
    Share

Birazwi ko umuntu agomba kwirinda izuba rikabije, akirinda kunywa itabi kugira ngo arwanye indwara zibasira umutima, kugabanya ibinyasukari mu rwego rwo kurwanya umubyibuho ukabije, ndetse n’andi mabwiriza atandukanye, ariko rimwe na rimwe hari igihe hibagirwa ko amaso na yo agomba kurindwa by’umwihariko.

Dore ibintu  4 bifatwa nk’abanzi bakomeye babangamira amaso ya muntu:

1. Itabi: Umwanzi ukomeye

Bimwe mu bintu nyabutabire (substances chimiques) nka Acroléine, toluène na acide cyanhydrique ni ibintu bitatu bigira ingaruka zikomeye ku mikorere y’amaso bitewe n’ubumara bubamo.

Nka Acroléine yagiye ikoreshwa mu bihe bitandukanye mu ikorwa ry’ibyuka biryana mu maso (gaz lacrymogene). Ibi byuka bikaba bigira uruhare mu gukaza indwara zitandukanye zibasira amaso zirimo iy’ishaza (cataracte), isazisha agace k’ijisho (Macule) gatuma umuntu areba, yibasira abageze mu zabukuru (DMLA: Dégénérescence Maculaire Liée à l'Age /Age Related Macular Disease) ndetse n’isaza ry’umutsi uhuza ubwonko n’ijisho ukarishoboza kureba ikintu no kumenya icyo ari cyo (nerf optique). Kureka itabi rero ni ingenzi mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ijisho ryawe.

2. Isukari ni umwanzi wihishe

Birashoboka ko muganga (wawe) yaba yarakubwiye ko indwara y’igisukari (diyabete) ishobora gutera ibibazo bikomeye by’amaso, ariko rimwe na rimwe hari igihe hibagirwa ko, bidasabye kuba umuntu arwaye diyabete, ariko akaba afite  isukari irengeje ikenewe mu maraso ye bishobora guteza kwangirika kw’ibice bigize ijisho.

Kuri iki kibazo, urubuga rwa internet: fr.pourelles.yahoo.com rutangaza ko abantu bakwiriye kugenda bagabanya isukari bafataga kugira ngo babashe kurinda amaso yabo.

3. Umunaniro (Stress): Umwanzi wicecekeye

Umunaniro ni umwanzi ukomeye wibasira amaso kandi ku buryo umuntu atapfa kumenya. Iyo umuntu akora igihe kinini adafata umwanya wo kuruhuka, by’umwihariko nk’iyo ari imbere ya mudasobwa, ahora kuri internet mu bushakashatsi butandukanye, asaba amaso ye gukora ibikorwa byiyungikanya, bishobora kumukururira umunaniro ukabije w’amaso.

Ibyo ngo bishobora gutera amaso kutabona neza, kuribwa k’umutwe ndetse bikageza ku ndwara yo kutabasha kureba kure (myopie).

4. Izuba: Umwanzi w’ijisho abantu badakunda kwitaho

Izuba na ryo ni umwanzi ukomeye w’ijisho kandi igihe abantu batabimenye ngo babyitwararike bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zibangamiye amaso. Urubuga rwa internet twavuze haruguru rukaba rugira inama abantu zo kurinda amaso yabo izuba, by’umwihariko rya rindi rikaze nk’iryo mu gihe cy’impeshyi/icyi, bakoresha amadarubindi yabugenewe aburizamo imirasire ifite ubukana bukomeye (rayons ultra-violets). Ngo ibyo bagomba kubikora kuko uretse kwirinda by’ako kanya imirasire y’izuba mu jisho, bishobora no gutera indwara y’ishaza ry’amaso ndetse n’indwara isazisha igice cy’ijisho cyitwa macule  (DMLA) mu buryo bw’imburagihe.

Ku bindi bisobanuro, mwasura: http://fr.pourelles.yahoo.com/4-principaux-ennemis-yeux-104006065.html

NTIVUGURUZWA Emmanuel/Umuganga.com



Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru