Kunywa inzoga byaba byongera ingaruka zo kwandura cancer y’ibere ku bangavu
    
    Share


Uko inzoga zigira uruhare rukomeye mu kwiyongera kwa cancer zitandukanye kuri ubu ngo byaba bimaze gushyirwa ahagaragara nkuko Abashakashatsi bo mu gihug ucya Leta Zunze Ubumwe za Amerika baherutse kubishyira ahagaragara ngo abakobwa bakiri bato banywa agatama gatubutse baba bafite ibyago byinsh byo kurwara indwara ya Kanseri ifata ibere.

Nkuko bitangazwa na “Destination sante.com” ngo abashakashatsi bo mu kigo “Harvard Medical School”  i Boston barebeye hamwe isano iri hagati yo kunywa inzoga mu gihe cy’ubwangavu n’ingaruka zo kwiyongera kwa cancer y’ibere ku bangavu 6,000 bakoreweho ubushakashatsi.

Ibyavuye mu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara na Madamu Dr Catherine Berkey, byerekanye ko ingaruka zikomeye zo kwandura cancer y’ibere zagaragaye ku bangavu bakomoka ku bantu bo mu miryango bagaragayeho iyi ndwara, cyane cyane ku bafite ba nyina cyangwa ba nyina wabo bigeze gufatwa n’iyi ndwara. Uyu mudamu kandi yashimangiye  ko abana b’abakobwa bakiri bato bagaragaza kwandura  cancer y’ibere bitewe n’uko hari abo mu miryango yabo bagezweho n’iyi ndwara, bagombye kwirinda kunywa inzoga.

Ngo ubusanzwe ku myaka 17, inzoga ni kimwe mu binyobwa bikunzwe kandi bituma ubwonko bukora cyane haba ku bahungu ndetse no ku bakobwa. Inzoga zifite ifuro, divayi ndetse n’izindi zifite ingufu, ngo usanga ari byo binyobwa urubyiruko rukunze gufata. Ibi rero ngo bikaba byongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Tubikesha: www.destinationsante.com yifashishije Harvard Medical School (Boston).
UMUHOZA Nadine / UMUGANGA.com

Tanga ibitekerezo kuri iyi nkuru
Izina
 Ubutumwa
 
  Gender Male Female
 Emeza
Ibitekerezo kuri iyi nkuru